Tuyisenge Eric
Quick Facts
Biography
Tuyisenge Eric (wavutse ku ya 25 Ugushyingo 1990) bakunze kwita Cantona yahoze ari umukinnyi w'umupira w'amaguru ukomoka mu Rwanda. Kugeza ubu ni umuyobozi ushinzwe ibikoresho (Kit manager) mu ikipe yumupira w'amaguru y'igihugu y'u Rwanda .
Ubuzima bwambere & Umwuga
Eric wavutse mu 1990 i Remera hafi ya stade Amahoro, yatangiriye urugendo rwe rw'umupira w'amaguru mu ikipe y'abato ya Espérance FC nyuma aza kwinjira mu ikipe yabato ya Les Citandins muri iki gihe AS Kigali FC .Tuyisenge yatangiye umwuga we nk'umuyobozi ushinzwe ibikoresho muri 2012 muri Isonga Fc, ikipe yashinzwe nyuma y’igikombe cyisi cya FIFA U17 2011 muri Mexico .Mu mwaka wa 2011, Eric yatoranijwe bwa mbere nk'umuyobozi ushinzwe ibikoresho mu itsinda rya tekinike ry’agateganyo ry’u Rwanda U-20, kuva icyo gihe akora nk'umuyobozi ushinzwe ibikoresho mu ikipe y'u Rwanda U17, U20 na U23.Mu 2022, yatangajwe ku muyobozi wa kit mu ikipe nkuru y'umupira w'amaguru yu Rwanda.