Naomie Nishimwe
Quick Facts
Biography
Naomie Nishimwe
wa 2020 nibwo umukobwa muto wimyaka 21 yamavuko witwa Naomie Nishimwe
yegukanye ikamba rya Nyampinga w'Urwanda asimbuye uwitwa Meghan Nimwiza nawe
wahize abandi muburanga mu Rwanda mu mwaka wa 2019
Akarusho
Naomie Nishimwe azajya ahembwa ibihumbi maganinani (800.000) bya amafaranga y'Urwanda igihe kingana numwaka
ahabwe imodoka yo mubwoko bwa Suzuki swift nshyashya nibindi byinshi birimo nko gukorerwa ubwiza bwumusatsiwe
nibindi bitandukanye byabaterankunga banyuranye bagiye batera inkunga irushanwarya Nyampinga wu Rwanda
Umuryango
Naomie ufite Nyina witwa Fanny Uwimbabazi wishimiye cyane kuba umukobwa we Naomie Nishimwe
yegukanye ikamba rya Nyampinga w'Urwanda 2020 kuko ngo byahoze ari ibyifuzo bye
Naomie Kandi yinjiye mwirushanwa ahagarariye umujyi wa Kigali
Imikorere
Naomie kandi mbere yuko ajya muru Miss Rwanda yari asanzwe azwi ku mbugankoranyambaga cyane nka Instagram
mwitsinda afitanye nabakobwa bagenzibe ndetse buje uburanga nkawe rizwi kwizina rya Mckenzie rikora ibijyanye
no kumurika imideri Naomie kandi ni itsinda rye yakoranye byahafi nikigo kigihugu cy'Urwanda gishinzwe itumanaho
kizwi na MTN rwanda muburyobwo kucyamamariza no gushishikariza umuryango gukoresha smat phone
Agashya
bivugwa neza ko itsinda rya Mackenzie ririmo uyu Nyampinga wu Rwanda 2020 Naomie Nishimwe kandi
abarigize bose ari umuryango umwe harimo abo bavukana munda imwe na mubyara wabo ndetse na
Nyirasenge wabo
Ubudasa
Miss Naomie kandi niwe nyampinga wenyine wanzuyeko inyungu zizava mu mishinga ye ndetse nibikorwabye
bizagenzurwa nawe ubwe bwite mugihe byari bimenyerewe ko itsinda rishinzwe gutegura irushanwa rya
rya Miss Rwanda rikomeza gukurikirana. Naomie we siko byagenze yabatangarije ko mugihe agifite ikamba
azanigenzurira inyungu ze nibikorwa bye
Amashakiro
- ↑ http://apanews.net/en/news/naomie-nishimwe-crowned-miss-rwanda-2020
- ↑ https://www.bbc.com/gahuza/51604858
- ↑ https://www.newtimes.co.rw/news/naomie-nishimwe-miss-rwanda-2020
- ↑ https://inyarwanda.com/inkuru/95280/nishimwe-naomi-yasobanuye-ibyavuzwe-ko-yazanywe-na-mtn-muri-miss-rwanda-2020-95280.html
- ↑ https://www.angelopedia.com/news/Miss-Rwanda-2020-Winner-Nishimwe-Naomie-Mackenzie-Full-Results-Coronation-Delegate/50647
- ↑ https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/article/inyungu-za-nishimwe-naomie-yazivanye-mu-maboko-y-abategura-miss-rwanda