Karasira Clarisse
Quick Facts
Biography
Karasira Clarisse (yavutse 1997) avukira i Masaka mu mujyi wa Kigali, niumuririmbyikazi ukunzwe na benshi mu muziki wo mu Rwanda byumwihariko mu njyana ya gakondo, yatangiye umuziki mu mwaka wa2018 yahoze ari umunyamakuru kuri Radio na Televiziyo zitandukanye zo muRwanda nka television ya Flach TV Rwanda.
AMASHURI YIZE
CIarisse Karasira yize mu bigobinyuranye arangiza ayisumbuye mu ndimi n'ubuvanganzo, kaminuza aza kwiga ibijyanye n'itangazamakurumuriMount Kenya University.
Nyuma y' umwaka umwe amaze yigaitangazamakuru yaje kurisubika atangira kwiga ibijyanye na Politike mpuzamahanga mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza yigenga ya Kigali ULK .
URUGENDO RWE RWA MUZIKA
CIarisse yatangiye kuririmba mu mwaka wa 2018 ubwo yinjiraga mu muziki cyane ko yumvaga impano imukomanga.
ubwo yarari muri mu nzu itunganya umuziki ( Studio) yaje guhura na AIain MUKU yumva indirimbo ye n'uburyo aririmba akunda ubuhani bwe nyuma azakwiyemeza gukorana nawe indirimbo.
UBUZIMA BWE BWITE
Muri Gicurasi 2021Clarisse Karasirayaje kurushinga na Slyvain Dijoiewarusanzwe atuye muri Amerika .
byaje kubangombwa ko Karasirayimukira muri Leta zunze ubumwe za Amerika yageze muriAmerika tariki 7 Ugushyingo 2021ubu akaba abarizwa muri Leta ya Maine we n'umugbo we IFASHABAYO Slyvain Dijoie. We numugabo webahuye bombi muri 2017, hari mu gitaramo cyo kwibuka no kuzirikana umuhanzikazi Kamaliza . Ifashabayo umugabo we wari mu ikipe yari iri gutegura iki gitaramo yahuye na Karasira ubwo yaragiye kukimutumiramo, ubushuti bwabo butangira buratangira, kugeza ubwo afashe ishingano nko gufasha umukunzi we mu by’umuziki nizindi gahundazoze bijyanye . Umugabo we yize muri Gana no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Gicurasi 2021 nibyo bakoze ubukwe. Ubu Karasira Clarisse n'umugabo we bibarutse umwana wabo w’imfura w’umuhungu, akaba yarabyari imfura ye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Kamena 2022, muri Northern Light Mercy Hospital ni ibitari biherereye muuMujyi wa Portland muri Maine ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
REBA
- ↑ https://teradignews.rw/clarisse-karasira-umaze-umwaka-mu-muziki-yavuze-ku-byiza-nibibi-yahuye-nabyo/
- ↑ https://teradignews.rw/clarisse-karasira-umaze-umwaka-mu-muziki-yavuze-ku-byiza-nibibi-yahuye-nabyo/
- ↑ https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/clarisse-karasira-ni-we-wahagaritse-gukorana-na-alain-muku
- ↑ https://mobile.igihe.com/imyidagaduro/article/clarisse-karasira-yimukiye-muri-amerika
- ↑ "https://www.igihe.com/abantu/kubaho/urukundo/article/clarisse-karasira-yarongowe". Archived from the original on 2021-05-19. Retrieved 2022-05-04.
{{cite web}}
: External link in
(help)|title=
- ↑ /amateka-ya-clarisse-karasira-wasubitse-kwiga-itangazamakuru
- ↑ https://igihe.com/imyidagaduro/article/clarisse-karasira-yimukiye-muri-amerika
- ↑ https://mobile.igihe.com/imyidagaduro/muzika/article/clarisse-karasira-yibarutse